Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo gukaza uburyo bwo gutanga viza ku badipolomate b’igihugu cya Algeria, kubera ko iki gihugu cyanze kwakira abantu bacyo birukanywe mu Bufaransa.
Ibaruwa Perezida Macron yandikiye Minisitiri w’Intebe François Bayrou, yavuze ko kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo by’abimukira bisaba gufata ingamba ziremereye.
Yagize ati “Ubufaransa bugomba kuba igihugu gikomeye kandi cyubashywe. Icyo cyubahiro gishobora gutangwa gusa n’abafatanyabikorwa bacyo ndetse natwe tukabubaha. Iri ni ihame risanzwe kandi rinareba na Algeria.”
Macron yasabye ko amasezerano yo guha viza idafite imbogamizi yemejwe mu 2013 ku badipolomate ba Algeria ahagarikwa, ashingiye ku mpungenge z’uko hari ikibazo cy’abimukira ndetse n’umutekano.
Yanasabye ibindi bihugu bikoreshwamo viza ya Schengen gufasha u Bufaransa gushyira mu bikorwa aya mabwiriza mashya yo gukaza ibisavwa mu guha viza abadipolomate ba Algeria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!