Abagenzi bazemererwa kwinjira mu Bufaransa baturutse muri icyo gice bagomba gupimwa Covid-19 bakigera mu Bufaransa, byagaragara ko nta Covid-19 bafite bakajya mu kato k’iminsi irindwi.
Mu gihe umugenzi asanzwemo Covid-19, azajya ajya mu kato k’iminsi icumi nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Gabriel Attal.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu byinshi byafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo zibihuza n’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nyuma y’uko Omicron igaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa Kabiri Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) wasabye ibihugu byahagaritse ingendo kwisubiraho kuko bishobora kwangiza byinshi kurusha ibyo bikemura.
Attal yavuze ko kugeza ubu mu Bufaransa hamaze kugaragara abantu 13 bafite ubwandu bwa Omicron.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!