Florence Parly yavuze ko gukorana n’abo bacanshuro bizashyira mu kaga umuhate u Bufaransa bwari bufite mu guhashya imitwe y’iterabwoba mu gace ka Sahel, Mali ibarizwamo.
Hashize iminsi hari amakuru y’uko Mali igiye gusinyana amasezerano na Wagner Group, Sosiyete y’Umutekano y’Abarusiya ikunze kwifashishwa mu bijyanye n’umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Parly yavuze ko ayo masezerano naramuka abayeho azaba ateye impungenge, by’umwihariko ku mbaraga u Bufaransa bwari buri gushyira mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba.
Wagner bivugwa ko ikorana na byinshi mu bihugu bya Afurika, mu gihe u Burusiya buri gukora ibishoboka byose ngo bugire ijambo kuri uwo mugabane. Iyo sosiyete yavuzwe mu minsi yashize muri Centrafrique.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!