00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwafatiriye imitungo y’abayobozi bakomeye b’u Burundi bahanwe na EU

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 April 2019 saa 02:54
Yasuwe :

Leta y’u Bufaransa yatangaje ko yafatiriye imitungo y’abayobozi bakuru b’u Burundi, bashinjwa kugira uruhare mu mvururu no kubangamira uburenganzira bwa muntu mu Burundi guhera mu 2015.

Barimo Godefroid Bizimana, wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi, Minisitiri muri Perezidansi, Gen. Gervais Ndirakobuca, Mathias Joseph Niyonzima na Gen Leonard Ngendakumana wahoze ari Umuyobozi ushinzwe ingendo muri Perezidansi y’u Burundi.

Abo bayobozi basanzwe barafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, EU, birimo gufatira imitungo bafite mu Burayi no kutongera gukorera ingendo kuri uwo mugabane.

Bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye demokarasi birimo guhohotera abaturage, ubwicanyi, gukangurira abantu kwica, kubahohotera n’ibindi bibangamira uburenganzira bwa muntu n’ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’u Burundi.

Ibyo bihano babifatiwe guhera 2015 nyuma y’imvururu zakurikiye umwanzuro wa Perezida Nkurunziza wo kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, mu 2018 byongererwa undi mwaka.

Itangazo u Bufaransa bwashyize ahabona ku wa 11 Mata ariko ryatangiye kubahizwa kuri iki cyumweru rivuga ko ‘Amafaranga n’ubundi butunzi bw’abo bantu bavuzwe birafatiriwe mu gihe cy’amezi atandatu’.

Express yanditse ko Godefroid Bizimana ashinjwa kubangamira demokarasi afata ibyemezo byatumye hakoreshwa imbaraga z’umurengera ku bigaragambyaga mu mahoro bamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Gen. Gervais Ndirakobuca, ashinjwa kuba yarabangamiye inzira yo gushaka igisubizo cy’ibibazo biri mu Burundi atanga amabwiriza yatumye hakoreshwa imbaraga z’umurengera ku bigaragambyaga.

Mathias Joseph Niyonzima ashinjwa kubangamira inzira yo gushakira ibibazo biri mu Burundi igisubizo; ashishikariza ubugizi bwa nabi, gutatanya nabi abigaragambyaga, gutoza Imbonerakure, guhuza ibikorwa byazo no kuziha intwaro.

Gen Leonard Ngendakumana ashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade biterwa mu Mujyi wa Bujumbura.

U Bufaransa bwafatiriye imitungo y’abayobozi bakomeye b’u Burundi bahanwe na EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages