00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwahagarikiye u Burundi inkunga zijyanye n’umutekano

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 27 May 2015 saa 07:37
Yasuwe :

U Bufaransa bwahagaritse inkunga bwageneraga u Burundi zijyanye n’ubufasha mu by’umutekano, nkuko abayobozi b’iki gihugu babitangaje.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’inzego z’u Bufaransa kuri uyu wa kabiri, yagaragaje ko iki gihugu cyahagaritse inkunga cyageneraga u Burundi gifasha inzego za Polisi na gisirikare kubera imvururu zikomeje kuba zakurikiwe no kwemeza ko Perezida Nkurunziza aziyamamariza manda ya gatatu.

U Bufaransa bwatangaga ubufasha mu gutoza abapolisi b’u Burundi. Aba bapolisi bakomeje kuhangana n’abigaragambya bamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza. Bwafashakaga kandi mu bikorwa byo guha imyitozo ya gisirikare ingabo z’u Burundi zijya kubungabunga amahoro mu bindi bihugu.

U Bufaransa buhagarikiye inkunga u Burundi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nayo yahagaritse izijyanye n’imyitozo ya gisirikare. U Bubiligi nabwo bwahagaritse inkunga bwari bwarageneye iki gihugu zijyanye n’ibikorwa by’amatora bwiyongera no k’u Buholandi.

Guhagarikira inkunga bibaye mu gihe ibihugu by’amahanga bishinja Perezida Nkurunziza kutubahiriza Itegeko Nshinga akongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ibintu byakuruye imvururu zikomeye zimaze kugwamo abantu barenga 20 kuva tariki ya 26 Mata 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages