Ibi Frank Riester yabitangaje ubwo yasuraga igihugu cya Bénin, abizeza ko bitarenze mu 2021 ibikoresho byose by’ubugeni bizaba byagarutse mu gihugu.
Umwaka ushize nibwo u Bufaransa bwari bwagaragaje ko bwifuza kugarura ibikoresho 26 byari bibitswe mu nzu ndangamurage ya Quai Branly iherereye i Paris, gusa Bénin icyo gihe yasabye u Bufaransa umwanya wo kubanza kubaka inyubako iboneye izashyirwamo ibyo bikoresho.
Intebe za cyami 26 zatwawe mu 1892 mu gihe cy’ubukoroni, zibwa mu bwami bwa Dahomey. Biteganyijwe ko kandi u Bufaransa nibugarura ibi bikoresho by’ubugeni byari byaratwawe bizashyira igitutu ku bindi bihugu byakoronije bimwe mu bihugu bya Afurika ndetse bikagarura ibikoresho byagiye bisahura.
Uretse kuba Afurika yaratwawe ibikoresho byinshi by’ubugeni mu gihe cy’ubukoroni cyane cyane muri Afurika y’Uburengerazuba, inzu ndangamurage ya Quai Branly iri mu Bufaransa yonyine ibitse ibigera ku bihumbi 46.



















TANGA IGITEKEREZO