Uyu ashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, ubusahuzi, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa nko gufata abagore ku ngufu yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.
Roger Lumbala agomba kugezwa imbere y’Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa kuri uyu wa 8 Ugushyingo.
Imiryango iharanira ubutabera nka Clooney Foundation for Justice (CFJ), Justice Plus, Minority Rights Group (MRG) na TRIAL International (TRIAL), yatangaje ko iyi izaba ari intambwe itewe mu guha ubutabera abagizweho ingaruka n’ubwicanyi bwakorewe abantu benshi muri RDC.
Roger Lumbala yari amaze igihe akorwaho iperereza ku byaha yakoze yibasira abasivile ubwo yari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wa Rassemblement congolais pour la démocratie-National (RCD-N) mu bikorwa byiswe ‘guhanagura ikibaho (effacer le tableau).
Ibi byabayeho mu ntambara ya gisivile yahitanye abatari bake hagati y’umwaka wa 1998 na 2003.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!