Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’abanyamategeko basaba ko Leta igira uruhare mu gufasha imiryango y’abahitanywe na Covid-19 nkuko ifasha abandi bose bahuye n’ibiza.
Kugeza ubu u Buhinde bumaze kugira abantu basaga 447 000 bishwe na Covid-19.
Urukiko rwategetse ko iyo mpozamarira ikwiriye kujya yishyurwa mu minsi itarenze 30 isabwe n’umuryango w’uwapfuye.
Mu mwaka wa 2005 nibwo u Buhinde bwatoye itegeko rivuga ko Leta izajya itanga impozamarira mu gihe hari umuntu wishwe n’ibiza. Kuva icyorezo cya Covid-9 cyakwibasira Isi, cyahise gishyirwa mu biza karemano mu Buhinde.
Kugira ngo umuryango w’uwapfuye wishyurwe, hagombwa kugaragazwa icyemezo cy’icyahitanye uwo muntu, nk'uko BBC yabitangaje.


Ibitekerezo 0