ICC ishinja Dominic Ongwen w’imyaka 40 y’amavuko ibyaha birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi byibasiye inyoko muntu yakoze ubwo yari mu barwanyi ba LRA, umutwe w’inyeshyamba urwanya leta ya Uganda.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Dominic Ongwen yireguye avuga ko yinjijwe muri LRA akiri umwana ku gahato anashimuswe bityo ibyo ashinjwa bikwiriye kuryozwa Joseph Kony, umuyobozi mukuru wa LRA utarafatwa kugeza ubu.

Yagize ati “LRA yashimutaga ikanica abantu mu majyaruguru ya Uganda. Nanjye ndi mu bo yahohoteye. Ntabwo jye ndi LRA.”

Gusa ibyo avugwa bivuguruzwa n’Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko, Fatou Bensouda uhamya ko Ongwen ari umwicanyi ndetse akaba yarasambanyije abagore ku ngufu.

Bensouda avuga ko Ongwen yatanze amabwiriza ku barwanyi be babagta biganjemo abana bato, yo kwica umugabo bamukubise banamuteye amabuye kugeza ashizemo umwuka. Ngo yagize uruhare no mu bikorwa byo gushimuta abana b’imyaka itandatu bajyanwa mu gisirikare. Abo bana ngo bakorerwaga iyica rubozo ndetse bamwe bakicwa kugira ngo babumvishe ko batagomba gusubira mu duce bavukagamo.

Urubanza rwa Ongwen rwakurikiwe mu buryo bw’amashusho n’abaturage batandukanye barimo abo mu duce uyu yakoreyemo bimwe mu byaha ashinjwa n’abo mu gace ka Coorom mu karere ka Amuru avukamo. Bamwe mu baturage bakunze kugaragaza kutishimira kujyana Ongwen muri ICC, kuko bifuzaga ko yaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.

Dominic Ongwen ni umwe mu bantu urukiko rwa ICC ruburanishije bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu bakoze ari abana.

Yafatiwe muri Repubulika ya Centrafrique muri Mutarama 2015, nyuma yo kwishyira mu maboko y'ingabo za Amerika. Ibi byaje nyuma y'aho mu 2013 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z'amadorali ku muntu wese uzamugaragaza cyangwa agatanga amakuru y'aho aherereye.

Leta ya Uganda yemeye ko Ongwen ajya kuburanishwa na ICC kabone n’ubwo irushinja kwibasira abanyafurika.

Umutwe wa LRA wavutse mu myaka 20 ishize mu Majyaruguru ya Uganda, ukaba ufite abarwanyi babarirwa hagati ya 200 na 500 biganjemo abana bato. Umaze igihe kitari gito warayogoje tumwe mu duce two muri Centrafrique ku buryo habarurwa abantu barenga ibihumbi 100 wishe.

Dominic Ongwen yahakanye ibyaha 70 byose aregwa
Dominic Ongwen yahakanye ibyaha 70 byose aregwa
Abaturage b'aho Ongwen yakoreye ibyaha bakurikiranye uru rubanza mu buryo bw'amashusho
Abaturage b'aho Ongwen yakoreye ibyaha bakurikiranye uru rubanza mu buryo bw'amashusho