Bimwe mu by’uyu muryango wavuze utabashije kumvikanaho na Ethiopia harimo ibijyanye n’ubwigenge bw’izi ndorerezi ndetse no kwinjiza mu gihugu ibikoresho by’itumanaho bizafasha mu kuzicungira umutekano, aho ngo Leta ya Ethiopia yababujije kubyinjiza.
Mu butumwa bw’Umuyobozi Mukuru ushinzwe dipolomasi muri uyu muryango, Josep Borrell, yavuze ko bibabaje kuba u Burayi butazohereza indorerezi muri aya matora.
Ati “Birababaje kuba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utarahawe iby’ingenzi kugira ngo ugeze ku banya-Ethiopia ikimenyetso kigaragara cyo kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa Demokarasi.”
EU yasabye Ethiopia kuzakora amatora anyuze mu mucyo. Aya matora ateganyijwe kuba ku wa 5 Kamena nyuma y’uko yari yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!