Ku wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2020, nibwo Abarundi barenga miliyoni eshanu bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho Pierre Nkurunziza usoje manda ze eshatu atongeye kwiyamamaza.
Abakandida barindwi nibo bari muri aya matora, ariko abahabwa amahirwe cyane ni Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka rya CNDD-FDD na Agathon Rwasa wo muri CNL.
Rwasa yatangaje ko abafashwe ari abageragezaga kugenzura uburyo ibarura ry’amajwi ryarimo kugenda hirya no hino mu gihugu.
Uyu mugabo yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press ko uburyo ibintu biteye mu gihugu, bishobora kugarura imvururu nk’izakurikiye amatora yabaye mu 2015.
Yagize ati “Twatunguwe n’uburyo inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubutabera zikomeje gutoteza no gucira imanza abayoboke bacu. Abafashwe ni abarimo kugenzura uko ibarura ry’amajwi ririmo kugenda.”
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga mu Burundi, SOS Medias Burundi, rivuga ko abayoboke ba CNL 160 bafashwe n’inzego za leta, abenshi muri aba bakaba barafashwe ku wa Gatatu ubwo ibikorwa byo kubarura amajwi byari bitangiye.
Umuvugizi wa polisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, we yavuze ko muri rusange abafashwe ari abantu bageragezaga kwivanga mu by’amatora.
Uyu muyobozi kandi yashinje abayoboke ba CNL, ko bageragezaga gutora inshuro zirenze imwe, cyangwa bakagerageza gushaka kugenzura ibarura ry’amajwi kandi batabifitiye uburenganzira.
Rwasa avuga ko mu mezi abanzirira amatora, abayoboke be bagiye batotezwa abandi bagafungwa.
Imibare y’ibanze y’ibizava mu matora izatangazwa bitari mbere y’itariki 25 uku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO