Ubusabe bw’u Burundi bwatanzwe ku bihugu birimo u Budage n’u Bubiligi byabukolonije mu myaka myinshi.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatse ingurane u Bubiligi ku bibazo cyatewe n’ubukoloni, nyuma y’aho muri Kamena uyu mwaka, Umwami Phillippe w’u Bubiligi “yicujije bikomeye” ibyabereye muri Congo mu gihe cy’ubukoloni.
Ibiganiro ku ngaruka z’ubukoloni si ubwa mbere bigarutsweho; kuri iyi nshuro byasembuwe cyane n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe no kubura umwuka nyuma yo kunigishwa ivi mu ijosi n’umupolisi w’umuzungu.
Iki gikorwa cyasembuye ibiganiro ku ihohoterwa abazungu bakomeje kugirira abirabura mu myaka myinshi ishize, kugeza no ku bukoloni.
U Burundi buvuga ko zimwe mu ngaruka zikomeye bwagizweho n’ubukoloni harimo amakimbirane yateje intambara nyinshi muri icyo gihugu, akenshi akaba yarakomokaga ku irondabwoko ryashyizweho ku Ngoma y’Umwami Albert I.
Umunyamateka akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Lausanne, Aloys Butungwanayo, yagize ati “ni iri tegeko ryatumye habaho amakimbirane mu Burundi no mu karere kuko igice kimwe cy’abaturage cyimwe uburenganzira mu buyobozi kubera iryo tegeko.”
U Burundi kandi bwasabye u Bubiligi n’u Budage kugaruza ibikoresho byose by’amateka byibwe kuva 1899 kugeza 1963
Perezida wa Sena y’u Burundi, Ndikuriyo Reverien, yabwiye abandi basenateri ko u Burundi bugomba gusubizwa ibikoresho n’ibirango by’amateka byibwe n’abakoloni muri icyo gihugu kuva 1899 kugera 1962.
U Burundi kandi buherutse gushinja u Bubiligi kugira uruhare mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi cyabaye muri icyo gihugu mu 2015.
U Bubiligi bwemeye gushyiraho itsinda rizareba ku bikorwa byabaye mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na DR Congo mu gihe cy’ubukoloni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!