00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwabeshye icya Semuhanuka ku wo bwise ‘umurwanyi wa RED-Tabara w’Umunyarwanda’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2026 saa 12:34
Yasuwe :

Kuva ku wa 1 Nzeri 2026 u Burundi bubinyujije kuri televiziyo y’igihugu yabwo bwatangaje ko hari umuturage bwafatiye mu barwanyi b’umutwe urwanya ubutegetsi bwabwo wa RED-Tabara, buvuga ko ari Umunyarwanda, nyamara uyu mugabo iyo avuga wumva ko amagambo acikwa akavuga Ikirundi, kuko aho kuvuga icyumweru avuga “indwi” aho yakavuze gukomeza akavuga “kubandanya”.

Amashusho y’uyu mugabo yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga z’i Burundi n’ibitangazamakuru bya Leta byaho.

Uyu mugabo u Burundi bwise Umunyarwanda bwavuze ko yitwa Bonheur Dieudonné, ndetse yafatiwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akekwaho kuba yarinjiye mu mutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara urwanya u Burundi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, Dr. Pierre Nkurikiye yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo ari Umunyarwanda, ariko nta bimenyetso bigaragazwa.

Mu mashusho y’iminota 20 uyu mugabo yavuze ko yageze i Kigali avuye iwabo i Nyamagabe ahagiye gushaka akazi, akora ako mu rugo, ariko agatangira kuvuga uduce tw’i Kigali nk’umuntu uhazi neza ku buryo bihita byumvikana ko ari umuntu wateguwe agahabwa ibyo agomba kuvuga.

Uyu mugabo uburyo avuga inkuru ye kuva itangiye kugeza irangiye byumvikana ko ari Umurundi hashingiwe ku magambo amwe adakoreshwa mu Kinyarwanda ku buryo bigoye ko wahita utangira kuyakoresha umaranye iminsi mike n’Abarundi.

Mu mvugo ye inshuro zose yavuze “Umunyarwanda” kimwe n’andi magambo yose arimo ’rwa’ akoresha ’gwa’ nko mu ijambo “umunyagwanda” mu buryo bw’Ikirundi, ndetse mu nkuru ye aho bababyukije ngo bagende avuga “kuvyura”, nyuma akigarura akavuga kubyutsa.

Mu bindi bigaragaza ko uyu mugabo ari umurundi rwimbi ni uko aho yamaze icyumweru avuga “indwi”, ijambo utakumvana Umunyarwanda ndetse abahanga bakemeza ko n’iyo wamarana n’Abarundi amezi atandatu utahita wibagirwa amagambo amwe n’amwe akoreshwa cyane mu rurimi kavukire rwawe.

Ingingo ijyanye n’ururimi igonga uyu mugabo kuko aho Abanyarwanda bavuga “gukomeza” we akoresha ijambo “kubandanya” na ryo rikaba ikirundi cy’umwimerere. Ni mu gihe ibishyimbo na ryo ari ijambo bitoroshye ko Umunyarwanda yakwibagirwa kuvuga mu gihe gito ngo atangire kuvuga ibiharage.

Mu bindi bituma wumva ko iyi ari ikinamico u Burundi bwanditse bukayikinisha uyu musore w’imyaka 27, ni ukuntu inzu bamujyanyemo bwa mbere yo muri Kicukiro yayimazemo icyumweru, akahava muri Coaster utabasha kureba hanze, ikagenda ikinjira mu gipangu ariko akamenya ko kiri i Kabuga.

Indi ngingo avuga y’ukuntu abantu 150 bakuwe i Kabuga muri Coaster enye, zikagendera rimwe zikagera i Bukavu, wumva ari nka filime asubiramo kuko ubu bwoko bw’imodoka ntibwatwara abantu 38 mu Rwanda ngo bakore urugendo rw’amasaha atandatu nta mupolisi ubafashe. Zaba zatendetse birenze urugero.

Bonheur Dieudonné yavuze ko akomoka i Nyamagabe mu Murenge wa Mushubi. Uyu murenge uwuvuyemo n’imodoka ushaka kujya ku mupaka w’u Burundi byagutwara amasaha abarirwa muri atanu, bivuze ko umuntu uhatuye ntaho yahurira n’Ikirundi.

Imirenge ihana imbibi n’u Burundi nka Munini y’i Nyaruguru, ni yo ushobora gusanga abayituye bafite amagambo make bashobora kuba bahuza byihuse n’Abarundi, bigatangaza ukuntu igihugu kibeshyera umuturage byumvikana ko ari umwenegihugu wacyo kimutwerera igituranyi.

Ni ikimwaro cy’intambara burwana muri RDC?

Kuva intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yubuye mu myaka itanu ishize, ubutegetsi bwa RDC burwana n’umutwe wa AFC/M23, u Burundi bwinjiye mu ntambara buvuga ko bugiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro iburwanya buvuga ko iba mu mashyamba ya Congo.

Iki gisirikare cyagezeyo gihita cyinjira mu ntambara yo kurwanya AFC/M23 ku buryo abasirikare babwo bamwe bafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru bambaye impuzankano y’ingabo za RDC.

Mu mitwe u Burundi buvuga ko burwanya muri RDC harimo na RED-Tabara ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, bushinja u Rwanda gufasha no gutoza abarwanyi bayo no kubaha ibikoresho ariko u Rwanda rwavuze kenshi ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, ko ibyo u Burundi butangaza ari ibinyoma byambaye ubusa.

U Rwanda kenshi rwagaragarije u Burundi ko budakwiye gukomeza kurutwerera ibibazo byabwo ahubwo bukwiye kubishakira umuti.

Hari abasesenguzi bemeza ko gushaka umuntu u Burundi butwerera u Rwanda ko ari uwafatiwe muri RED-Tabara byaba amayeri yo kuyobya uburari ngo bukomeze gusiga icyasha u Rwanda bubeshya ko ruhungabanya umutekano wabwo, ndetse bupfukirane ibitero ingabo zabwo zigaba ku Banyamulenge n’Abatutsi bo muri RDC, zifatanyije na FDLR na FARDC.

U Rwanda rushinja u Burundi gukorana na FDLR ndetse abarwanyi bayo batashye mu Rwanda mu bihe byashize bagiye bagaragaza ibikorwa bitandukanye u Burundi bwabafashagamo, kandi hari abarwanyi ba FDLR bakorana n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Dr Nkurikiye wagerageje guhimba ibinyoma bisiga icyasha u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages