00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Burundi yanenze icyifuzo cya AU cyo koherezayo ingabo zibungabunga amahoro

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 19 December 2015 saa 11:57
Yasuwe :

Leta y’u Burundi ntiyakiriye neza icyifuzo cy’Umuryango w’ibihugu bya Afurika (AU), cyo kohereza ingabo zo kurinda umutekano w’abaturage muri icyo gihugu ,iwuburira gutegereza uruhushya rwayo.

Kuri uyu wa Gatanu ,akanama k’amahoro n’umutekano (CPS) ,mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika katoye icyemezo cyo kohereza ingabo 5000 mu Burundi zo kurinda abasivile , Leta y’u Burundi ihabwa amasaha 96 yo kwemeza iki cyemezo.

Aka kanama kemeje ko Leta y’u Burundi nibyanga hazategerezwa icyemezo cy’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika kuri iyi ngingo.

Mu mabwiriza agenga AU ayemerera kohereza ingabo ahantu hari ibyaha by’intambara ,Jenoside n’ibihonyora uburenganzira bwa muntu.

Umuvugizi wa leta y’Uburundi, Philippe Nzobonariba, yabwiye BBC ko ingabo za AU nizinjira mu Burundi zidafite uruhushya rwa leta, bizagaragara ko ziteye u Burundi.

Yagize ati “ Uko mbyumva ni uko batazana ingabo ngo zitere igihugu kitabimenyeshejwe kandi kitabibemereye.”

Icyifuzo cyo kohereza ingabo mu Burundi cyemejwe n’akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano ariko kigomba gushyigikirwa n’umuryango w’abibumbye.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nibura abantu 400 bamaze kwicwa mu Burundi abarenga ibihumbi 200 bahunga igihugu kuva Perezida Nkurunziza yemeje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Izi ngabo zizaba zije guhosha imvururu zirangwa mu Burundi kuva muri Mata 2015
Umuvugizi wa Leta y'u Burundi avuga ko izi ngabo zizafatwa nk'iziteye igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages