Itegeko rihagarika burundu ibikorwa by’uyu muryango ryasohotse kuwa Kabiri mu mabwiriza ya Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Pascal Barandagiye.
Uyu muryango wa Parcem wari wabanje guhagarikwa mu 2015 kubera kurwanya gahunda yo kwiyamamariza manda ya gatatu kwa Perezida Pierre Nkurunziza, ariko uza kwemererwa kongera gukora nyuma y’uko bemeye ko bazagendera ku mabwiriza y’ubuyobozi.
Minisitiri Barandagiye yavuze ko nubwo uyu muryango wihanangirijwe kenshi, wakomeje ibikorwa byo kwangiza isura y’igihugu no guhungabanya umutekano.
Parcem yari iherutse gutangiza yo guhinyuza imibare ya leta ku bijyanye n’ubukene mu gihugu, igendeye ku mibare ya Banki y’isi.
Uwo muryango wavuze ko u Burundi aricyo gihugu gifite ishoramari riciriritse n’urwego rw’inganda rudateye imbere.
Guhera mu 2015, imiryango myinshi itegamiye kuri Leta yagiye ihagarikwa mu Burundi ishinjwa guharabika ubutegetsi cyangwa gukora ibinyuranyije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO