Mu mwaka wa 2008 nibwo u Rwanda rwahagaritse itumizwa, ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’amasashi ya pulasitiki. Guharika ikoreshwa ryayo byafashije mu byerekeye isuku kandi byongera amahirwe y’ishoramari n’iterambere, cyane cyane mu bijyanye no gukora ibikoresho bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije.
Ku wa 8 Kanama 2018 nibwo Leta y’u Burundi yasohoye itegeko ribuza ukwinjiza mu gihugu, ugukora n’ugukoresha amasashe, hagamije kurengera ibidukikije.
Iryo tegeko hari aho rigira riti “Ugukora, ukwinjiza mu gihugu, gucuruza no gukoresha amashashi n’ibindi bikoze muri pulasitiki birabujijwe.”
Minisitiri Ushinzwe ibidukikije muri icyo gihugu yasabwe gushyiraho iteka rigaragaza urutonde rw’amashashi ashobora kuba yifashishwa mu bihe bidasanzwe muri icyo gihugu.
Nubwo nta bihano riteganyiriza umuntu uzabifatirwamo, ryemeza gusa ko ibikoresho bikoze mu masashi na Pulasitike bishobora kubora, ibikoreshwa kwa muganga, ibipfunyikwamo imiti, iby’ubwubatsi, iby’ubushakashatsi n’ibikoze imfashanyigisho zo mu mashuri aribyo byemerewe gukomeza gukoreshwa byonyine.
Gusa urwo rutonde rw’ibyemewe, ubikora n’ubucuruza, azajya abanza kubisabira uburenganzira Minisitiri ushinzwe ibidukikije, akamugaragariza impavu abishaka, ingano y’ibyo yifuza gukora no gukoresha n’uburyo bwo kubitunganya budahumanya ibidukikije.
Rigaragaza ko ibisigazwa by’ibikoresho bikoze mu masashi na Pulasitike bigomba gushyikirizwa inzego zifite ububasha bwo kubitunganyamo ibindi bikoresho, aho kugira ngo binyabagizwe hirya no hino, ndetse Leta ngo yiteguye gushyigikira ba rwiyemezamirimo biteguye gushora imari yabo mu gukora ibindi bikoresho byo gupfunyikamo bibora kandi bitangiza ikirere.
Gusa nubwo iri tegeko ryahaye igihe cy’amazi umunani, abacuruzi bafite amasashi na Pulasitike mu bubiko, yo kugira ngo bibanze bishiremo.
U Burundi bwiyongereye ku rutonde rw’ibihugu bimwe bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Afurika y’Epfo, Botswana na Eritrea byaciye burundu ikoreshwa ry’amashashi mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ku rwego mpuzamahanga, Bangladesh, Israel, n’u Bufaransa nabyo byamaze kwemeza iri tegeko.



















TANGA IGITEKEREZO