Ku wa 26 Nzeri nibwo u Burundi bwahagaritse imiryango itegamiye mu gihe cy’amezi atatu, isabwa kubanza kubahiriza ibiteganywa n’itegeko rishya rirebana n’imikoranire na leta ryashyizweho na Perezida Petero Nkurunziza muri Mutarama 2017.
Minisitiri w’Umutekano, Pascal Barandagiye yatangaje ko nyuma y’uko mu Ukwakira iyi miryango ishishikarijwe kuzuza ibisabwa, igera kuri 25 yemerewe gusubukura ibikorwa byayo kuko yamaze kongera kwiyandikisha.
Xinhua dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi Minisitiri Barandagiye yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, aho yahamije ko igikorwa cyo kongera kwiyandikisha kiri kugenda neza.
Ati “Tunyuzwe n’uko igikorwa cyo kongera kwiyandikisha kiri kugenda kuko imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta 25 yongeye ikiyandikisha, kandi yemerewe gukomeza ibikorwa byayo.”
Uretse iyakomorewe hari indi 11 nayo yamaze kwiyandikisha ariko ibyangombwa yatanze biracyari gusuzumwa.
Icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta cyarebaga imiryango yose yashinzwe n’abanyamahanga, ukuyemo ikora mu nzego z’ubuvuzi n’uburezi.



















TANGA IGITEKEREZO