Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima no kurwanya Sida mu Burundi kuri uyu wa 05 Mutarama 2023 ryavugaga ko ibipimo bya Covid-19 byasabwaga abinjira mu Burundi haba abakoresheje inzira y’ubutaka, ikirere no mu mazi ko byakuweho.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko nubwo bikuweho, gukomeza ingamba zo kurwanya iki cyorezo bizakomeza gushyirwamo imbaraga imbere mu gihugu.
Riti “Ibipimo bya Covid-19 bizajya bikorwa ku bajya mu bihugu by’amahanga bisaba ko kubyinjiramo habanza kurebwa ko ufite iyi ndwara.”
Iki cyemezo cyakiranywe na yombi n’abaturage b’u Burundi n’u Rwanda kuko ngo bigiye gutuma ubuhahirane burushaho gukomera cyane ko iki cyemezo cyishyurwaga ibihumbi 15 Frw ni ukuvuga arenga ibihumbi 28 by’amarundi kuyabona bikaba ingorabahizi.
Tuyishime Ezechiel wo mu Karere ka Rusizi yabwiye RBA ko ari we wa mbere ubashije gukandagira mu Burundi “ubu mvuye guhahira abana. Biranshimishije kuba mvuyeyo nta bipimo bansabye. Ni umunezero ku Barundi n’Abanyarwanda.”
Abihurizaho na mugenzi we wo mu Burundi wavuze ko “Turabashimiye cyane kuba tutagisabwa ibi byangombwa. Tugiye kujya dutemberera bagenzi bacu bo mu bihugu by’ibituranyi. Murabona ko bigiye no gutuma ubucuruzi bwacu butera imbere kuko abatuguriraga bari bake bitewe na biriya bipimo byatumaga bataza ku bwinshi.”
Basaba ko ibihugu byombi byanashyiraho uburyo buzajya bufasha uwinjira cyangwa usohoka kubikora nta mpapuro z’inzira atanze kugira ngo birusheho kuborohereza mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Kugeza ubu abinjira cyangwa abasohoka mu Rwanda bakoresheje umupaka wa Ruhwa uherereye mu Karere ka Rusizi bari hagati ya 700 na 800, imibare ishobora kwiyongera mu minsi iri imbere.
Mu mpera z’Ukwakira 2022 Leta y’u Burundi yatangaje ko yafunguye imipaka yose iyihuza n’ibindi bihugu harimo n’iyihuza n’u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi.
Ni inkuru yanyuze amatwi ya benshi mu Barundi n’Abanyarwanda bari banyotewe no gusubukura imigenderanire, nyuma y’uko ibihugu byombi birebanye ay’ingwe guhera mu 2015.
Nubwo u Burundi bwatangaje ibi, Umunyarwanda uturutse mu Rwanda iyo yabaga ageze ku ruhande rw’u Burundi yishyuzwaga ibihumbi 15 Frw yo kumupimwa Covid-19 akaba kandi afite Laisser-Passer cyangwa pasiporo kugira ngo yemererwe kwinjira muri icyo gihugu.
Nyamara ku ruhande rw’u Rwanda uwavaga mu Burundi yemererwaga kwinjira mu gihugu mu gihe afite icyangombwa kibimwemerera ari cyo Laisser-passer cyangwa pasiporo nta mafaranga yishyuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!