Iyi nama iteganyijwe kuwa 31 Gicurasi izaba yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burundi. Ije ikurikira iyabaye kuwa 13 Gicurasi 2015, maze Perezida Nkurunziza ayitabiriye Maj. Gen. Godefroid Niyombare ahita atangaza ko amuhiritse ku butegetsi ariko iyo kudeta (coup d’état) iza kuburizwamo.
Mu kiganiro na Radio Isango Star kuwa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, Willy Nyamitwe yavuze ko mu nama z’ abakuru b’ ibihugu, umuperezida ashobora kujyayo cyangwa akohereza umuhagararira.
Yakomeje avuga ko abakora mu biro bya Perezida Nkurunziza batangiye kwerekeza muri Tanzaniya, bityo ngo nta wavuga ko nawe ubwe atazayitabira nkuko biri kuvugwa.
Yagize ati “Mu Burundi umukuru w’ igihugu ntaratangaza niba azagenda cyangwa niba hari uzamuhagararira. Kugeza ubu rero ntawapfa kuvuga ibyo yishakiye. Icyo nzicyo cyo mu barundi abagomba kujya gukurikirana imirimo y’ iyi nama, aba mbere batangiye gufata ingendo bagiye uyu munsi (kuwa gatatu) n’ abandi bazagenda ejo (kuwa kane), bakora mu biro byo kwa Perezida. Ubwo rero nta wavuga ko Perezida atazagenda.”
Kuba Perezida Nkurunziza yava mu gihugu bakamuhirika ku butegetsi nkuko byari bigenze mu byumweru bibiri bishize, uyu muvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi yahamije ko icyitwa kudeta kidashoboka mu Burundi.
Yagize ati “Icyo mwamenya ni uko mu Burundi nta kudeta ishoboka… muzi ko n’ umukuru w’ igihugu yavuze ko yari ikinamico kuko ari ibidashoboka mu gihugu. Nta kudeta ishoboka muri iki gihugu. Rero umukuru w’ igihugu ntiyareka kujya mu nama ngo haraba kudeta n’ uwagerageza wese yabona ko Abarundi badashobora kwemera ko hagira umuntu uza gukuraho inzego zitorewe n’ abaturage. Ibyo rero nta bya kudeta biri muri iki gihugu n’ iyo byaba bitunguranye.”
Abaturage i Burundi bakomeje kwigaragambya bamagana Perezida Nkurunziza watangiye ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya gatatu, bafata nk’ idateganywa n’ Itegeko Nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha.
Abaturage benshi bakomeje guhungira mu bihugu bituranye n’ u Burundi, ibi bibazo bikaba biri mu bigomba gushakirwa umuti n’ abakuru b’ ibihugu byo mu karere.



















TANGA IGITEKEREZO