Icyo cyambu cyubatswe mu 1950, kigiye kuvugururwa ku bufatanye na Leta y’u Buyapani, bikaba biteganyijwe ko bizatwara miliyoni 31 z’amadolari.
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko uyu mushinga ari ingenzi cyane mu gihe u Burundi bushaka kugirana umubano mwiza ushingiye ku bucuruzi n’ibindi bihugu.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubwikorezi bwo mu mazi, Jacques Bigirimana yavuze ko bashaka kuvugurura icyo cyambu ku buryo gishobora kwakira ubwato bunini.
Ubutegetsi buvuga ko mu mwaka icyo cyambu cyanyuzeho ibicuruzwa bipima toni 200 000, bakaba bizeye ko nicyuzura kizajya cyakira ibicuruzwa bifite uburemere bwa toni 500 000.
Icyambu cya Bujumbura gikora ku kiyaga cya Tanganyika.


Ibitekerezo 0