Ibi yabivuze mu gihe muri Kenya hakomeje ibikorwa byo kugenzura abanyamahanga bakora imirimo cyangwa ubucuruzi buto bwagenewe abenegihugu, nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Perezida William Ruto.
Minisitiri Bizimana yanditse ku rubuga rwa X ko Abanyakenya baba mu Burundi babanye neza n’abaturage baho, ariko ko ibintu bishobora guhinduka mu gihe Abarundi bakomeza kwibasirwa muri Kenya.
Ati “Abanyakenya baba mu Burundi mu mahoro. Ariko izi mvugo z’urwango zibasira u Burundi nizikomeza, ibintu bizahinduka nta kabuza. Guverinoma ya Kenya ni yo ifite inshingano zo kurinda ubuzima bw’Abarundi baba muri icyo gihugu.”
Aya mabwiriza ya Kenya yatangiye kubahirizwa ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ateganya ko ibikorwa bimwe by’ubucuruzi buciriritse bigomba gukorwa n’Abanyakenya gusa.
Guverinoma ya Kenya ivuga ko iki cyemezo kigamije kurinda ko abanyamahanga bigarurira amahirwe y’ubukungu yagenewe abenegihugu.
Cyakora, cyateje impungenge mu banyamahanga bakomoka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, batuye cyangwa bakorera muri Kenya, barimo n’Abarundi.
Umwuka mubi warushijeho gututumba nyuma y’uko bamwe mu badepite ba Kenya batunze agatoki abakozi b’Abarundi. Umwe muri bo yavuze ko hari ibigo by’ubwubatsi bihitamo gukoresha Abarundi kubera ko baba bahendutse kurusha Abanyakenya.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru ataremezwa avuga ko hari Abarundi baba muri Kenya bahohotewe, bamwe mu bayatangaje basaba ko batabarwa.
Iki kibazo cyatangiye kubyutsa impaka ku buryo ibihugu bigize EAC bifata abaturage b’ibindi bihugu byo muri uwo muryango.
Minisiteri y’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda muri Kenya yasohoye itangazo risobanura icyemezo cya Leta.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Lee Kinyanjui, ryibukije ko muri Mutarama 2024 Kenya yakuyeho visa ku bashyitsi baturuka hirya no hino ku Isi.
Icyakora, iyo Minisiteri yashimangiye ko kuba umuntu yemerewe kwinjira muri Kenya nta visa, bidahita bimuha uburenganzira bwo kuhakorera no kuhacururiza.
Yavuze kandi ko hari abashyitsi bagiye bakoresha nabi ubusabe bwa visa, itangaza ko ibikorwa byo kubagenzura bizibanda ku barenze ku mategeko agenga impushya bahawe.
Minisiteri yagaragaje ko Kenya izirikana amasezerano igirana n’ibindi bihugu bigize EAC, arimo yorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.
Abayobozi ba Kenya ntacyo baratangaza by’umwihariko ku makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Abarundi bahohoterwa. Nta mibare iramenyekana y’ababa barahuye n’ibyo bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!