Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Martin Ninteretse wagaragaraje ko nta kibazo cy’umutekano kiri mu Burundi.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zasohoye itangazo risaba abaturage bayo kwitwararika no kugira amakenga yo kujya ahantu hahurira abantu benshi kuko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira iki gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Ninteretse, yavuze ko abakwirakwiza ayo makuru yise ibihuha ari abashaka gutera ubwoba Abarundi, kandi umutekano w’iguhugu ucunzwe neza.
Yagaragaje ko umutekano w’igihugu uhagaze neza na cyane iki gihugu giherutse kwakira inama y’abakuru b’ibuhugu bya Afurika y’Iburasirazuba kandi yitabiriwe na ba Perezida batandatu muri barindwi ikarangira neza nta kibazo cy’umutekano muke kibayeho.
Itangazo rya Ambasade ya Amerika mu Burundi ryagaragaje ko abanyamahanga n’Abanyamerika bakwirinda kugenda mu ijoro by’ubwihariko kujya ahantu hahurira abantu benshi mu bice bitandukanye birimo Bujumbura, Cibitoke, Bubanza, Muramvya n’igice cyegereye ishyamba rya Kibira kubera ko hashobora kurangwa n'ibibazo by'umutekano muke.
Minisitiri Ninteretse yavuze ko hari uburyo Ambasade ikorana na Leta y’u Burundi mu kuyimenyesha amakuru bityo ko uretse kubona ubutumwa bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nta tangazo bigeze bashyikirizwa.
Yasabye abaturage gutuza no kurangwa n’ihumure kuko igihugu gifite umutekano usesuye kandi ko abakwirakwiza ayo makuru ari abafite umugambi wo guharabika igihugu.
Amerika imaze iminsi itanga imbuzi ku baturage bayo bari mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ko ibyo bihugu bishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.
Habanje gutangazwa Tanzania, hakurikiraho Kenya none hatahiwe u Burundi. Gusa ibi byagiye bituma ibihugu biryamira amajanja bigakaza umutekano kurusha mbere.






Ibitekerezo 0