00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwemeye gushyira ahabona iby’abasirikare babwo bashinjwa gusambanya abana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 December 2016 saa 06:58
Yasuwe :

Guverinoma y’u Burundi n’iya Gabon zijeje gukora ibishoboka mu kugaragaza ukuri ku basirikare b’ibyo bihugu bakurikiranweho gusambanya abana, aho bari baroherejwe n’ibihugu byabo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Umuryango w’Abibumbye uheruka gusohora raporo ivugwamo abasirikare 16 ba Gabon na 25 b’u Burundi, bashinjwa kuba barahohoteye abana hagati ya 2014 na 2015 mu ntara ya Kemo. Umuryango w’Abibumbye ubarura abagera mu 14o bahohotewe, ukaba usaba ko abasirikare bakekwa, ibihugu byabo byabafatira ibihano bikomeye.

Nk’uko RFI yabitangaje, Umuryango w’Abibumbye wahaye ibyo bihugu byombi gufata ingamba zikomeye kuri iyo raporo, ndetse bikaba bigaragaza ubushake.

Umuvugizi wungirije wa Minisitiri y’Ingabo y’u Burundi, Major Côme Ndayiragije, yasobanuye ko hashyizweho komisiyo yihariye igomba gukora iperereza ryimbitse, ari na byo Umuryango w’Abibumbye wasabye.

Ati ‘‘Ubutabera burahari igihe cyose iperereza ryaba rigaragaje amakosa y’izo ntumwa. Ubutabera bugomba kubakurikirana. Ku musirikare wese woherejwe mu butumwa bw’amahoro, hari amabwiriza aba agomba gukurikiza, niyo mpamvu guverinoma ibifata nk’ibintu bikomeye. Ni ibintu bikomeye, birahindanya isura y’igihugu n’iy’ubwo butumwa.’’

Ku ruhande rwa Gabon, Minisitiri w’Ingabo, Etienne Massard yasobanuye ko ubuyobozi buri gukurikirana iyo dosiye ku buryo nibiba ngombwa hazafatwa ibihano by’imyitwarire.

Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Alain-Claude Bilie Bi Nzé, yavuze ko ibihano byateganyijwe mu gihe cyose iperereza ryaba ryerekanye ko hari ibyaha byakozwe.

Kuva ayo makuru yatangira kujya hanze, abasirikare 41 bari mu butumwa muri Centrafrique bamaze kwirukanwa, nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wagiye utangariza imyirondoro yabo ibihugu bakomokamo.

Bamwe mu basirikare babungabunga bo mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique(Minusca)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages