Kuva mu 2026 kugeza ubu mu Burundi hagaragaye abarwayi 3.500 ba choléra. Imibare yarushijeho kwiyongera mu ntangirori za 2026.
Inzego z’ubuzima zitangaza ko hamaze kugaragara ubwandu bushya 38 mu minsi itatu gusa, abarwayi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bya Prince Regent Charles. 18 muri bo baturuka Bubanza na Bukirasazi hari mu hibasiwe cyane.
Minisiteri y’Ubuzima, iy’Umutekano n’iy’Ubukungu zashyizeho ibihano ku barenga ku mabwiriza y’isuku. Ni ingamba zatangiye kubahirizwa kuri uyu 6 Mata 2026.
Minisitiri w’Ubuzima, Lydwine Baradahana, aganira n’itangazamakuru ku wa 2 Mata 2026, yavuze ko uyu mwanzuro ugamije guhana abarenga ku mategeko yo guhangana n’iki cyorezo Leta yashyizemo imbaraga nyinshi.
Ikoreshwa ry’amazi yanduye, kuvidura ibyobo by’umwanda mu buryo gakondo no kwiba amazi bacometse amatiyo ku miyoboro minini ni bimwe mu byo inzego z’ubuzima zitangaza ko bikomeza kongera ubukana bw’iki cyorezo.
Kugeza ubu, Leta y’u Burundi hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bakoresheje miliyari 3 FBU mu mezi atatu ashize bahangana n’iki cyorezo, mu kuvura abarwayi, gukora ubukangurambaga n’ibikorwa by’ubutabazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!