00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi: Perezida Nkurunziza yasezereye abayobozi b’ inzego z’ iperereza

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 18 February 2015 saa 11:21
Yasuwe :

Umukuru w’ igihugu cy’ u Burundi, Pierre Nkurunziza, yavanye ku mirimo
abayobozi bakuru bo mu rwego rushinzwe iperereza mu gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko kugeza ubu icyatumye aba bayobozi
basezererwa kitaramenyekana.

Umukuru w’u Burundi, Pierre Nkurunziza

Mu bavanywe ku mirimo harimo umukuru w’ urwego rw’ iperereza, Gen. Godefroy Niyombare, uwari ushinzwe ibiro by ibiro bya Perezida Gen. Leonard Ngendakumana, naho uwari ushinzwe iperereza mu gihugu Sylvestre Ndayizeye ahindurirwa imirimo.

Nta mezi atatu yari ashize umukuru w’igihugu Perezida Nkurunziza ashyizeho abayobozi bashya muri urwo rwego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages