00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bushaka gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 July 2026 saa 09:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba mu gihe kiri imbere.

Lavrov yatanze ubu butumwa ku wa 9 Nyakanga 2026 ubwo yatangiraga uruzinduko rw’akazi muri Mozambique, aho yakiriwe na mugenzi we, Maria Manuela dos Santos Lucas, na Perezida Daniel Chapo.

Yasobanuye ko mu byo yaganiriye na Perezida Chapo harimo gufasha Mozambique kurushaho kwigenga mu rwego rw’ubukungu no guhitamo abafatanyabikorwa yifuza ku rwego mpuzamahanga.

Lavrov yatangaje ko ashyigikiye impinduramatwara y’ibihugu bya Afurika yo kwitunganyiriza umutungo kamere wabyo bigamije kuwongerera agaciro, aho gukomeza kuwohereza mu mahanga udatunganyije.

Yagize ati "Bijyanye n’iki gitekerezo, uyu munsi Perezida Chapo yatubwiye ibitekerezo bye bijyanye n’amavugurura y’ubukungu muri Mozambique n’amahirwe abona mu iterambere ry’ubufatanye bwacu twembi."

Minisitiri Lavrov yasobanuye ko we na Perezida Chapo baganiriye no ku bufatanye mu kurwanya iterabwoba bushobora kubaho mu gihe kiri imbere, agaragaza ko u Burusiya bufite ubwo bushake.

Ati "Ikindi twaganiriyeho ku bufatanye bwihariye bwo mu gihe kiri imbere ni ubwo kurwanya iterabwoba. U Burusiya bwiteguye gusubiza icyifuzo cy’inshuti zacu za Mozambique kijyanye n’ubufasha twagiha mu kurwanya ikibazo cy’iterabwoba kikiri mu majyaruguru y’igihugu.”

Ikitaramenyekana ni niba u Burusiya buteganya kohereza abasirikare muri Mozambique, abakorera mu mitwe ya gisirikare yigenga y’i Moscow cyangwa se niba buzatanga ibikoresho byakwifashishwa mu kurwanya iterabwoba.

Intara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba kuva mu 2017. Iki gihugu cyitabaje ingabo z’u Rwanda n’izo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) mu 2021, zigifasha kurwanya ibyihebe.

Muri 2024, SADC yakuye ingabo muri Cabo Delgado kugira ngo yibande ku bikorwa byo kurwanya ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’u Rwanda zisigara muri iyi ntara zikorana n’iza Mozambique.

Icyemezo cya SADC cyo gukura ingabo muri Cabo Delgado cyatumye Mozambique isaba u Rwanda kongera ingabo zikorerayo, kandi hagaragaye umusaruro ufatika, abaturage basubukura ibikorwa bakesha imibereho ya buri munsi.

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zasenye ibirindiro bihoraho umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wari warashinze muri Cabo Delgado; abarwanyi bawo batapfuye bahungira mu mashyamba, abandi bafatwa mpiri.

Bigaragara ko Mozambique ishaka gutsinsura burundu ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunnah bikiri mu majyaruguru yayo, ikaba ibona ko yabifashamo n’u Rwanda n’u Burusiya.

Repubulika ya Centrafrique na yo ifite uburyo bw’imikorere nk’ubu kuko mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga gukuraho ubutegetsi bwayo, yitabaje u Rwanda n’u Burusiya kuva mu 2020.

Minisitiri Sergey Lavrov yagiriye uruzinduko muri Mozambique, impande zombi ziganira ku bufatanye mu nzego zitandukanye
Mu gihe kiri imbere, u Burusiya bushobora gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba mu majyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages