00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagaragaje impungenge ku mbaraga zashyizwe kuri M23, indi mitwe ikirengagizwa

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 2 April 2023 saa 11:31
Yasuwe :

U Burusiya bwagaragaje ko butewe impungenge n’imbaraga ziri gushyirwa mu kurwanya M23, hirengagijwe indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo nayo ibangamiye umutekano.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru ubwo mu kanama k’umutekano ka Loni haganirwaga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, Intuwma yungirije y’u Burusiya muri Loni, Anna M. Evstigneeva, yavuze ko u Burusiya bukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Yamaganye ibitero bya M23 byatumye abaturage benshi bahunga abandi bakava mu byabo n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko biteye impungenge kuba ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iza MONUSCO zisa n’iziri guhatirwa kwibanda ku kibazo cya M23 gusa, bigaha urwaho indi mitwe ikabona umwanya wo kwisuganya mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati "Ingabo za Leta ya RDC, MONUSCO ndetse n’ingabo za EAC zimaze igihe zibanda ku gusubiza inyuma M23. Indi mitwe itemewe nka ADF, CODECO, Mai Mai, FDLR na RED Tabara byabonye urwaho rwo kwisuganya, ni ibintu bihangayikishije cyane."

Yagaragaje kandi ko igihugu cye gitewe impungenge n’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, avuga ko inzira nziza yo gukemura ayo makimbirane ari ibiganiro bidaheza.

Anna M. Evstigneeva yashimye inzira zafashwe zo gukemura ikibazo, zirimo ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda.

Yagaragaje ko kandi ari ingenzi cyane kuri Leta ya Kinshasa, kuvugurura inzego zayo z’umutekano kugira ngo zigire imbaraga zo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije igihugu.

Anna M. Evstigneeva yavuze ko u Burusiye butewe impungenge n'imbaraga ziri gushyirwa mu guhashya M23, indi mitwe ikirengagizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages