Abadipolomate bavuze ko kuwa kane u Burusiya n’u Bushinwa bitambitse umushinga w’itegeko wari wazanywe n’Abafaransa ugamije kwigira hamwe icyakorwa ku bibazo byo mu Burundi bimaze icyumweru abaturage bari mu myigaragambyo.
U Burusiya bwabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye (LONI) gashinzwe umutekano ku isi ko katagomba kwivanga mu kibazo cy’ibibera mu Burundi kuko ntaho bahuriye.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bitangaza ko Ambasaderi w’u Burusiya muri Loni Vitaly Churkin yabwiye abanyamakuru ko ibibera mu Burundi bitareba Loni.
Yagize ati “Ntabwo Umuryango w’Abibumbye ugomba kwivanga mu bibazo bigendanye n’itegeko Nshinga rya Leta zigenga.”
Yongeyeho ko niba hari abantu ku giti cyabo bashaka kuganira n’abaturage b’u Burundi ku byerekeranye n’Itegeko Nshinga ryabo ibyo ntawabyanga, ariko ngo akanama gashinzwe umutekano ntaho gahuriye n’amategeko nshinga y’ibihugu.
Umuryango wunze Ubumwe bwa Afurika ndetse n’akanama gashinzwe umutekano kuwa gatatu bari bemeranyijwe ko bagomba gutegereza bakabanza bakamenya icyo Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu Burundi rwanzura ku kibazo cya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza; impande zombi zikabona gushaka icyakorwa.
Imvururu zikomeje kubera mu Burundi zimaze guhitana abantu 8 barimo abapolisi, abasivili n’umusirikari umwe, naho abagera kuri 600 batabwa muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO