Muri Werurwe 2023 ni bwo Isi yacitse igikuba nyuma y’uko ICC ishyizeho impapuro zigamije guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ngo akurikiranyweho ibyaha by’intambara yakoze mu rugamba yatangije kuri Ukraine.

Amakuru agaragaza ko nyuma y’uko u Burusiya bubonye izo mpampuro zashyiriweho Putin nubwo butazemera, bwabaye nk’ubukorogoshowe na zo ndetse buhita butangiza iperereza kuri Karim Khan ukuriye Ubushinjacyaha bw’uru rukiko.

Ifoto ya Karim Khan kuri ubu yashyizwe mu makuru ya Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mu Burusiya kuko uyu mugabo yashyizwe mu bantu bashakishwa n’iki gihugu nubwo batashyizeho ibyaha akurikiranyweho n’u Burusiya.

Ubugenzacyaha bw’u Burusiya muri Werurwe 2023 bwari bwatangaje ko Karim Khan ashobora na we gukurikiranwaho ko ashinja ibyaha ku bantu ba baziranenge.

Umugenzacyaha mu Burusiya yanagaragaje ko Khan yakozweho iperereza ry’uburyo yashakaga kwinjirira abahagarariye ibihugu by’amahanga yitwaje ubudahangarwa ahabwa no kuba Umushinjacyaha Mukuru wa ICC.

Nubwo u Burusiya bushinjwa kuvana abana muri Ukraine rwihishwa bagatandukanywa n’imiryango y’abo, burabihakana ariko bugatangaza ko kuri ubu abana 16.000 bajyanywe muri icyo gihugu bahungishijwe intambara n’imirwano ndetse bamwe bamwe bamaze guhabwa imiryango yo kubitaho.

Uretse Putin, ariko ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Umuyobozi ushinzwe Uburenganzira bw’Abana mu biro bya Perezida Putin na none zijyanye n’ibyo bibazo byo gutwara abana mu Burusiya.

Kugeza ubu hibazwa niba impapuro za ICC zigamije guta muri yombi Putin n’abandi bayobozi bakomeye mu Burusiya zizagera ku cyo zigamije cyane ko kuva zashyirwaho nta cyahindutse ku bikorwa bya Vladimir Putin.

Ugendeye ku masezerano ya ICC (ICC Statute) agizwe n’ibihugu 123 bingana na bibiri bya gatatu by’umuryango mpuzamahanga, urukiko rufite uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku byaha byabereye ku butaka bw’igihugu cyasinye ayo masezerano.

Ukraine yayasinye ubugira kabiri. Ni ukuvuga mu 2014 na 2015.

U Burusiya bwashyizwe Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan, ari mu bantu iki gihugu gishakisha
U Burusiya bwashyizwe Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan, ari mu bantu iki gihugu gishakisha