Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon yatangaje ko kuwa gatanu w’iki cyumweru abahanganiye ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, Salva Kiir na Rieck Machar bazahurira muri Ethiopia mu biganiro bigamije kugarura amahoro asa n’ayabuze mu gihugu cyabo.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ruzinduko yagiriraga muri Sudani y’Epfo, Ki- moon yavuze y’uko n’ubwo kuva muri Mutarama nta cyakozwe ngo umwuka mubi ugabanuke, ngo hari icyizere cy’imyanzuro myiza izava mu mubonano Perezida Kiir uri ku butegetsi ndetse n’uwari Visi Perezida we akaza kumwirukana, Machar.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2013 ubwo Salva Kiir yirukanaga Rieck Machar amushinja gushaka kumuhirika ku butegetsi, abaturage basaga miliyoni bari mu buhungiro.
Muri iyi minsi ingabo za leta zagerageje kwigarurita agace ka Bentei gakize cyane kuri peterori kari mu biganza by’inyeshyamba ziyobowe na Machar, gusa zisubizwa inyuma n’umuriro w’amasasu zokejwe.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Umunyamabanga mukuru wa Loni yagiriye i Juba, yavuze ko intambara z’urudaca ziri muri iki gihugu “nta busobanuro zifite”.
Ban Ki-moon yasabye abategetsi bo muri iki gihugu gushyigikira ubutabera kugira ngo nyirabayazana w’aya makimbirane akurikiranwe.
Mu gihe umunyamabanga wa leta muri leta zunze ubumwe yari yasabye impande zombi kuganira zikarangiza ikibazo mu ruzinduko nawe yagiriye muri iki gihugu, Ki Moon yavuze ko umwuka yasanganye aba bagabo utanga ikizere ko bombi bazitabira ibiganiro.
Yaba Kiir wo mu bwoko bw’aba Dinka bunini kurusha ubundi na Machar wo mu bw’aba Nuer bombi bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo guharanira ubwigenge br’icyi gihugu kimaze igihe gito kibayeho.


















TANGA IGITEKEREZO