00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa buravugwaho kwiba amabanga y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 January 2018 saa 02:43
Yasuwe :

Mu gihe biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru i Addis-Abeba muri Ethiopia hatangira Inama ya 30 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU; bamwe mu bakorera ku cyicaro cyayo ari naho iza kubera batangaje ko u Bushinwa bwamaze imyaka ine bwiba amwe mu mabanga akomeye.

Muri Mutarama 2017 nibwo agashami gashinzwe ikoranabuhanga muri AU kavumbuye ko kuva saa sita z’ijoro kugeza saa munani, mudasobwa zibika amakuru ziba ziri gukora cyane kandi zuzuye (saturés). Mu gihe aya masaha nta muntu n’umwe wabaga uri mu kazi, amakuru yoherezwaga yabaga ari menshi kandi aremereye.

Umwe mu bakozi b’iri shami yaje kuvumbura ko amakuru menshi y’imbere muri AU, buri joro atari make yajyanwaga kuri mudasobwa nini ziherereye mu Mujyi wa Shanghaï mu Bushinwa.

Le Monde dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi nyubako u Bushinwa bwahayemo impano Afurika mu myaka itandatu ishize, yubatswe ndetse ibikoresho byose bishyirwamo n’Abashinwa.

Bamwe mu batanze ubuhamya barimo n’abakozi mu nzego zo hejuru muri AU, bavuga ko mu gushyiramo ikoranabuhanga basize inzira ebyiri (backdoors), bazajya bifashisha mu gukurikirana no gukurura amakuru y’ibihabera byose.

Amakuru atari make yibwe muri ubu buryo kuva muri Mutarama 2012 kugeza muri Mutarama 2017, ari nabwo iki kibazo cyaje kuvumburwa AU igahita ifata ingamba z’ubwirinzi, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi utifuje ko amazina ye atangazwa.

Muri Nyakanga 2017, ubwo habaga inama ya 29 ya AU, uyu muryango waguze mudasobwa nini zo kubika amakuru ndetse uhindura n’uburyo bwose bukoreshwa mu itumanaho, uhagarika imikoranire n’Ikigo cy’itumanaho cya Ethiopia nacyo kizwiho kwiba amabanga y’abantu.

Uretse kuba kandi ngo Abashinwa baratwaraga amakuru binyuze muri mudasobwa, byaje kuvumburwa ko hari utwuma dufata amajwi twari twarashyizwe mu bikuta.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyabonye gifatanyije n’urubuga The Intercept ari uko atari u Bushinwa gusa bwibye amabanga ya AU, kuko hari inyandiko za Edward Snowden wigeze gukora mu kigo cya Amerika gishinzwe umutekano, NSA; zigaragaza ko inzego z’ubutasi z’u Bwongereza nazo zumvirije uyu muryango hagati ya 2009 na 2010.

Muri Mutarama 2017 nibwo agashami gashinzwe ikoranabuhanga muri AU kavumbuye ko u Bushinwa bwiba amakuru muri iyi nyubako bwifashishije ikoranabuhanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages