Ibyo bimenyetso birimo by’ubugeni birimo ibizwi nka Benin Bronzes byibwe n’abasirikare b’u Bwongereza mu 1897.

Mu bindi bisazubizwa harimo imikufi, ibyakoreshwaga mu birori by’ibwami, inzogera, inkangara n’ibindi birimo ibyibwe mu Mujyi wa Benin muri Nigeria.

Benin Bronzes ni ibihangano by’ubugeni byabaga bikoze mu byuma n’indi mitako ikoze mu mbaho byakozwe mu kinyenjana cya 16 kugeza mu cya 18 byahoze ari umutungo w’ubwami bwa Benin muri Nigeria.

Nyuma yo kwibwa ibi bihangano bigiye biri mu nzu ndangamurage zitandukanye zirimo n’izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.

Nigeria yari imaze igihe isaba gusubizwa ibi bihangano by’umuco ngo bizashyirwe mu ngoro ndangamurage iteganywa kubakwa mu mujyi wa Benin.

Benin bronzes ni bimwe mu bihangano by'ubugeni byibwe muri Nigeria mu gihe cy'ubukoloni
Benin bronzes ni bimwe mu bihangano by'ubugeni byibwe muri Nigeria mu gihe cy'ubukoloni