Abahanwe ni abantu n’ibigo 13 bishinjwa gukorana na Wagner mu gukora ubwicanyi n’ibyaha by’ubugome.
Abafatiwe ibihano ntabwo bazongera kwemererwa gukorana ubucuruzi n’ibigo cyangwa abantu bo mu Bwongereza, ndetse imitungo yabo mu Bwongereza yafatiriwe.
Mu bahanwe harimo uyoboye Wagner muri Mali, Ivan Aleksandrovitch Maslov, uyiyoboye muri Centrafrique ari we Vitalii Viktorovitch Perfilev, ushinzwe ibikorwa by’uwo mutwe muri Centrafrique Konstantin Aleksandrovitch Pikalov.
U Bwongereza buvuga ko Pikalov ari umuntu wa hafi wa nyiri Wagner Group, Yevgeny Prigozhin.
Guhana ibyo bigo n’abafasha Wagner bigamije kuyica intege ngo itabona uko ikomeza gutera inkunga ibikorwa byayo bifatwa nk’iby’iterabwoba.
U Bwongereza buvuga ko nka Maslov uyoboye Wagner muri Mali, yagize uruhare mu bwicanyi bwabaye muri Werurwe 2022 bwahitanye abantu bagera kuri 500 muri Mali bikozwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.
Wagner kandi ishinjwa gutanga intwaro zigira uruhare mu bugizi bwa nabi muri Sudani nkuko The Citizen yabitangaje.






Ibitekerezo 0