Guhera kuri uyu wa Gatanu, nta ngendo z’indege zemewe hagati y’u Bwongereza na Afurika y’Epfo, Namibia, Botswana, Zimbabwe, Lesotho na Eswatini.
Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Sajid Javid, yatangaje ko uwo mwanzuro wafashwe mu kwirinda ukwihinduranya gukabije kwa Covid-19 kugaragara muri ibyo bihugu.
Afurika y’Epfo imaze iminsi itangaza ko hari ubwoko bushya bwihinduranya bwa Covid-19 mu banyeshuri bo mu mujyi wa Pretoria, nk’uko BBC yabitangaje.
Kuri uyu wa Gatanu muri Afurika y’Epfo hateganyijwe inama y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, iza kuba yiga ku bwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranya.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!