Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Bwongereza mu Burundi ifite icyicaro mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, rivuga ko bwababajwe n’umutekano mucye utezwa no kudaha agaciro amasezerano ya Arusha byatumye abaturage bahunga abandi bakicirwa mu mvururu zabereye mu bice bya Cibitoke, Musanga na Bujumbura.
Rivuga ko amasezerano ya Arusha yasinywe mu mwaka wa 2000 yari agamije guhagarika intambara z’amoko n’imvururu byarangwaga mu Burundi, bityo abaturage bakaba bifuzaga ko ariyo akomeza kubahirizwa.
Iri tangazo rivuga ko iterabwoba n’ubugizi bwa nabi biri gukorwa n’Imbonerakure bikomeje gutuma umubare w’impunzi wiyongera aho mu Rwanda habarirwa izirenga 20,000 kandi mu gihe hari n’abakomeje guhungira mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Burundi.
U Bwongereza bwagaragaje ko buzakomeza gutanga umusanzu wabwo ku bihugu bicumbikiye impunzi no ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR.
Bwasabye kandi amashyaka yose gukorera hamwe, ndetse na Leta y’u Burundi ikareka abaturage bagatanga ibitekerezo mu mudendezo.



















TANGA IGITEKEREZO