00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwanenze kandidatire ya Perezida Nkurunziza

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 27 April 2015 saa 07:19
Yasuwe :

U Bwongereza bwanenze icyemezo cy’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD cyo gutanga Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kamena 2015, aho busanga bitarabaye mu nyungu z’ u Burundi n’abaturage.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Bwongereza mu Burundi ifite icyicaro mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, rivuga ko bwababajwe n’umutekano mucye utezwa no kudaha agaciro amasezerano ya Arusha byatumye abaturage bahunga abandi bakicirwa mu mvururu zabereye mu bice bya Cibitoke, Musanga na Bujumbura.

Rivuga ko amasezerano ya Arusha yasinywe mu mwaka wa 2000 yari agamije guhagarika intambara z’amoko n’imvururu byarangwaga mu Burundi, bityo abaturage bakaba bifuzaga ko ariyo akomeza kubahirizwa.

Iri tangazo rivuga ko iterabwoba n’ubugizi bwa nabi biri gukorwa n’Imbonerakure bikomeje gutuma umubare w’impunzi wiyongera aho mu Rwanda habarirwa izirenga 20,000 kandi mu gihe hari n’abakomeje guhungira mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Burundi.

U Bwongereza bwagaragaje ko buzakomeza gutanga umusanzu wabwo ku bihugu bicumbikiye impunzi no ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR.

Bwasabye kandi amashyaka yose gukorera hamwe, ndetse na Leta y’u Burundi ikareka abaturage bagatanga ibitekerezo mu mudendezo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages