00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza, Canada na Australie byemeye Palestine nk’igihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 September 2025 saa 06:32
Yasuwe :

Ibihugu birimo u Bwongereza, Canada na Australie byemeye Palesine nk’igihugu mu gihe habura igihe gito ngo Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iterane.

Biteganyijwe ko Inama z’Inteko rusange ya Loni zizatangira ku wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025.

Canada yatangaje ko icyo cyemezo kigamije gushyigikira icyemezo cy’uko Israel na Palestine haba ubwigenge bwa buri ruhande kandi hakaboneka umutekano.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe ryagaragaje ko Canada yemeye ubusugire bwa Palestine nk’igihugu inagagaragaza ko yiteguye ubufatanye muri gahunda yo kugarura amahoro hagati y’ibihugu bya Israel na Palestine.

Ku ruhande rwa Austraulia yavuze ko mu gihe Palestine yaba yemewe nk’igihugu abo mu mutwe wa Hamas badakwiye guhabwa inshingano iyo ari yo yose.

Minisitiri w’Intebe, Anthony Albanese, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’ibindi birimo u Bwongereza na Canada mu kwemera Palestine nk’igihugu no kurekura imbohe z’abanya-Israel zajyanywe bunyago n’umutwe wa Hamas.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Kier Starmer, na we yashimangiye ko Hamas idakwiye guhabwa umwanya nubwo waba uwo gukora mu gisirikare.

Ati “Ntabwo Hamas ikwiye guhabwa inshingano iyo ari yo yose muri Guverinoma nta n’inshingano mu nzego z’umutekano.
haba no mu gisirikare.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Palestine, Varsen Aghabekian Shahin, yagaragaje ko kuyemeza nk’igihugu bizageza ku bwigenge bwayo n’ubusugire bw’igihugu.

Ati “Ubu ni cyo gihe. Ejo ni itariki y’amateka dukeneye kubakiraho. Ntabwo ari iherezo. Biratuganisha ku busugire n’ubwigenge bw’igihugu. Bishobora kutarangiza intambara ariko ni intambwe nziza dukeneye kubakiraho.”

Ibi bibaye mu gihe hatangiye inama zigize Inteko Rusange ya 80 ya Loni, aho mu cyumweru gitaha ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango i New York muri Amerika byitezwe ko ibihugu bitandukanye bizahemereza Palestine nk’igihugu.

Intambara ya Israel na Hamas ibera muri Gaza imaze kugwamo Abanye-Palestine barenga 65.000 biganjemo abasivile, kuva mu Ukwakira 2023 ubwo yatangiraga.

Ni mu gihe ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kwamagana Israel biyishinja gukora Jenoside muri Gaza.

Ibihugu bikomeje kwemera ubwigenge bwa Palestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages