00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda, Ethiopia na Kenya byaba bigiye kongera ingabo muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 May 2014 saa 10:45
Yasuwe :

U Rwanda, Kenya na Ethiopia byaba biri hafi kohereza izindi ngabo muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugira uruhare mu guhagarika imirwano imaze iminsi muri iki gihugu ihanganishije Perezida Salva Kiir na Dr Riek Machar wigeze kuba Visi Perezida w’iki gihugu, akaza kwirukanwa na shebuja.
Mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara na Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, agaragaza ko ashyigikiye icyemezo cy’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (…)

U Rwanda, Kenya na Ethiopia byaba biri hafi kohereza izindi ngabo muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugira uruhare mu guhagarika imirwano imaze iminsi muri iki gihugu ihanganishije Perezida Salva Kiir na Dr Riek Machar wigeze kuba Visi Perezida w’iki gihugu, akaza kwirukanwa na shebuja.

Mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara na Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, agaragaza ko ashyigikiye icyemezo cy’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi ko kongera ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kirimo intambara imaze guhitana benshi abandi bagakurwa mu byabo.

Nk’uko byatangajwe na The Upper Nile Bassin, U Rwanda, Kenya na Ethiopia byaba byiteguye kohereza ingabo zirenga 2,500 mu guhosha intambara hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za Riek Machar.

Getachew Reda, Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe muri Ethiopia, yatangaje ko mu byumweru bike biri imbere igihugu cye ari cyo kizaba icya mbere mu kohereza ingabo zemewe n’Umuryango w’Abibumbye.

Guverinoma ya Kenya ibivugaho iki?

Mu gihe Ethiopia yemeje iby’amakuru ko ibi bihugu bitatu bizajya kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Amina Mohamed, Umunyamabanga w’Inama y’abaminisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Kenya we tariki ya 22 z’uku kwezi yari yatangaje ko Kenya itazubahiriza icyifuzo cy’Umuryango w’Abibumbye ngo yohereze ingabo muri Sudani y’Epfo.

Nk’uko The East African cyabitangaje, ngo Kenya yanze kwivanga mu bibazo by’iki gihugu cy’igituranyi mu rwego rwa gisirikare ahubwo yiyemeza kubafasha mu rwego rwa dipolomasi.

Ibi bije mu gihe Dr Riek Machar agirira uruzinduko mu gihugu cya Kenya uyu munsi kuwa Kane, aho biteganijwe ko abonana na Perezida Uhuru Kenyatta. Iki gikorwa nticyashimishije igihugu cya Sudani y’Epfo kuko nk’uko byatangajwe na The Upper Nile Bassin, Ambasade y’iki gihugu muri Kenya yatangaje ko idashimishijwe n’uru ruzinduko kuko bigaragara nk’ubugambanyi.

Ambasade ya Sudani y’Epfo muri Kenya ntiyibaza ukuntu iki gihugu kiyemeza kubonana n’umukuru w’inyeshyamba ziraza amajoro abaturage ba Sudani y’Epfo batabanje kubimenyeshwa, ahubwo bakabifata nk’aho hari ibyo Kenya ibakinze. Umwe mu bakozi ba Ambasade ya Sudani y’Epfo muri Kenya yagize ati: “Tuzakenera guhabwa ubusobanuro burenzeho na Perezidansi ya Kenya ku buryo bakoze ibi batabanje kubitumenyesha”.

U Rwanda rwo rubivugaho iki?

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Ingabo z’Igihugu ngo agire icyo avuga kuri aya makuru ntiyagira icyo adutangariza.

Dr Riek Machar muri Werurwe yari yatangaje ko ingabo zibungabunga amahoro zose zizashyirwa ahacukurwa peteroli zizajya zifatwa nk’abanzi.

Ingabo zizongerwa ku zisanzwe zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zizashyirwa ahitwa Jonglei, Upper Nile na Unity, tumwe mu duce dutatu twibasiwe cyane n’iyi mirwano yatewe no kuba Perezida Kiir yarareze Dr Riek Machar gushaka kumuhirika ku butegetsi rugahita rwambikana hagati ya bombi kugeza magingo aya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages