00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gutoza abapolisi ba Uganda mu gihe cy’amezi icyenda

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 May 2015 saa 09:49
Yasuwe :

Uganda igiye kohereza abapolisi bato ( cadet) n’aba ofisiye bato (non-commissioned officers) gutorezwa mu Rwanda mu kigo cya Polisi kiri i Gishari mu ntara y’Iburasirazuba mu imyitozo izamara amezi icyenda.

N’ubwo umubare w’abapolisi bazoherezwa mu Rwanda utaramenyekana ngo hari urutonde rw’abapolisi 500 rwashyizwe ahagaragara na Polisi ya Uganda ejo hashize akaba ariho hazatoranywa abazitabira ayo mahugurwa.

Aba polisi bakuru n’ababungirije (assistant inspector or inspector) nabo ngo bazitabira ayo mahugurwa

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko ayo mahugurwa aje mu bikorwa ibihugu byombi bisanzwe bifatanyamo.

Enanga ati “ Rimwe na rimwe u Rwanda rwohereza abapolisi gutorezwa muri Uganda natwe nka Uganda tujya twohereza abapolisi gutorezwa mu Rwanda Hari aba ofisiye twari twaroherejeyo mbere , bityo kuba tugiye kohereza abantu bagiye kwinjira mu gipolisi bwa mbere gutorezwa i Kigali ntabwo ari ikintu gishya.”

Enanga yavuze ko amasomo azatangira mu mpera z’uyu mwaka kandi ibyo bizongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Kuva mu mwaka wa 2009, Abapolisi baturutse muri Uganda bagiye batorezwa mu Rwanda mu gihe bivugwa ko n’ingabo zahoze ari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) zahagaritse Jenoside ziyobowe na Perezida Kagame zatorejwe muri Uganda.

Polisi y’u Rwanda izwiho kugira ikinyabupfura mu kazi, ikaza no ku isonga mu kutarangwa na ruswa mu karere nk’uko raporo zimwe zagiye zibigaragaza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages