Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Louise Mushikiwabo, kuwa Kane yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’abakuru b’ibihugu bya ICGLR yateraniye mu Murwa Mukuru Luanda muri Angola, iyo nama ikaba yarayobowe na Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ICGLR kuri ubu, José Eduardo dos Santos.
Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu n’abahagarariye Guverinoma baturutse mu bihugu bitandatu muri 12 bigize ICGLR. Iyi nama yasuzumye ibyagezweho mu mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane bibanda ku kurandura imitwe yitwaje intwaro iharangwa.
Avugana n’itangazamakuru, Mushikiwabo yagaragaje ko hashobora kubaho irindi tinda mu gufatira ingamba umutwe wa FDLR.
Yagize ati “U Rwanda rusanga itariki ntarengwa yo gufatira ingamba FDLR yaratinze kandi hakagaragara n’amayeri yo kubitinza no guhuma amaso.”
Inama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’iy’abaminisitiri b’ingabo n’abagaba b’ingabo yateranye ku matariki ya 12 na 13 Kanama igafata umwanzuro wo gukoresha ingufu za gisirikare kuri FDLR.
Hagendewe ku myanzuro yafashwe, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeje ibi bikurikira:
– Hateganijwe inama izaterana mu Ukwakira 2014 izasuzuma aho gushyira intwaro hasi bigeze. Imbaraga za gisirikare zizakoreshwa nibigaragara ko iyo gahunda aho igeze hadashimishije.
– Guverinoma ya Congo yasabwe gushyiraho uburyo bitarenze Ukwakira 2014 bwo gucyura, binyuze mu masezerano yasinyiwe i Nairobi, abahoze ari abarwanyi ba M23 bari muri Uganda no mu Rwanda bakaba bakomeje kubera umutwaro ibihugu byombi.
Bimwe mu byemeranijweho mu nama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma yateranye muri Werurwe 2014 birimo:
– Gukomeza gufasha abifuza gushyira intwaro hasi ku bushake bifuza gutahuka nta gahato.
– Yashimye Guverinoma ya Congo na MONUSCO ku bw’intambwe bagezeho mu kurandura imitwe yitwaje intwaro cyane cyane, ADF inasaba ko uburyo bwakoreshejwe bwanakwifashishwa kuri FDLR.
– Yasabye MONUSCO na FARDC gufata ingamba byihutirwa zo gukoresha imbaraga za gisirikare kubarwanyi bose batifuza gushyira hasi intwaro.
Hejuru ku ifoto: Minisitiri Mushikiwabo



















TANGA IGITEKEREZO