00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzasimburwa ku buyobozi bw’ingabo za EAC muri Mata 2015

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 27 October 2014 saa 05:21
Yasuwe :

Seychelles izasimbura u Rwanda ku buyobozi bw’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye za Afurika y’Uburasirazuba (EASF) muri Mata 2015 ubwo zizaba zimaze amezi ane zitangiye gukora akazi kazo.
U Rwanda rwari ruyoboye ibikorwa byo gushyiraho uyu mutwe w’ingabo uzatangira gukora mu ntangiriro z’Ukuboza muri uyu mwaka.
EASF igizwe n’ingabo z’ibihugu 10 byo muri Afurika y’Uburasirazuba, birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Djibouti, Comores, Sudan, Ethiopia na Somalia. Uyu (…)

Seychelles izasimbura u Rwanda ku buyobozi bw’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye za Afurika y’Uburasirazuba (EASF) muri Mata 2015 ubwo zizaba zimaze amezi ane zitangiye gukora akazi kazo.

U Rwanda rwari ruyoboye ibikorwa byo gushyiraho uyu mutwe w’ingabo uzatangira gukora mu ntangiriro z’Ukuboza muri uyu mwaka.

EASF igizwe n’ingabo z’ibihugu 10 byo muri Afurika y’Uburasirazuba, birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Djibouti, Comores, Sudan, Ethiopia na Somalia.

Uyu mutwe w’ingabo uzajya utabara aho rukomeye washinzwe n’imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yo mu 2004 uzatangira gukora byimazeyo mu Kuboza kw’uyu mwaka .

Izi ngabo za EASF zitezweho kurwanya imitwe y’iterabwoba nka Al Shabab, ADF Nalu FNL, FDLR, RNC n’indi; mu gihe iyo mitwe yaba iteye kimwe mu bihugu byatanze ingabo za EASF .
Mu basirikare barenga 5000 bazaba bagize uwo mutwe w’ingabo, U Rwanda rwatanze muri “EASF” abasirikare 850 barwanisha intwaro zikomeye ku butaka

Uretse u Rwanda rwatanze batayo imwe y’ingabo zifite ibikoresho bikomeye zirwanira ku butaka, u Burundi, Kenya, Uganda na Ethiopia nabyo byagiye bitanga batayo imwe, imwe, ziba batayo eshanu nk’uko zifuzwaga.

Ibi Bihugu kandi byanatanze Abapolisi, u Rwanda, Ethiopia, Kenya na Uganda batanga abapolisi 140 kuri buri gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages