Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko abanye-Congo benshi barimo abanyapolitiki, abaturage basanzwe ndetse n’abakora mu nzego zishinzwe umutekano, bakomeje guhamagarira abandi gufata imihoro no gutera u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hari amagambo avugwa ku maradiyo, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi agamije kwerekana ko Abanyarwanda ari babi, ko abaturage ba RDC bagomba gutera u Rwanda bakarwomeka ku gihugu cyabo.
Minisitiri Biruta ni ho yahereye asaba Abanyarwanda bajya muri RDC kwitwararika kuko aya magambo ashobora kuvamo ibikorwa by’urugomo n’ihohotera.
Ati "Ntabwo wabona amagambo avugwa atya ngo hanyuma uvuge ngo kubera ko leta itabikubwiye ngo ugiye kujya muri Congo, kugenda nk’uko byari bisanzwe, ibintu ntabwo bimeze nk’uko byari bisanzwe.”
“Biragaragara, kandi ariko abaturage ba hariya ku mipaka, inzego z’ibanze zarabegereye, barasobanuriwe, babwirwa amakuru uko ameze, babwirwa n’ibyo bakwiye kwitwarika bijyanye n’umutekano wabo mu gihe baba batekereza kujya hakurya, kuko nta wababwira ngo umutekano wabo urizewe.”
Uyu muburo urareba cyane abaturage bo ku mipaka ya Rusizi na Rubavu ihana imbibi na RDC bambuka bagiye mu bucuruzi butandukanye muri iki gihugu.
Minisitiri Biruta yaciye amarenga ko bikomeje u Rwanda rushobora kubigira rusange Abanyarwanda bagasabwa kutajya muri RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!