Intego nyamukuru y’Ibi biganiro byari ugusabira Ukraine ubufasha mpuzamahanga bwo gusigasira ubusugire n’ubudahangarwa bwayo.
Abayobozi bombi batandukanye nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mubano w’u Rwanda na Ukraine.
Andrii Hryschenko yagarutse ku iyubahirizwa ry’ingingo ziri mu masezerano y’i Minsk yo ku wa 12 Gashyantare 2015, yo guhagarika imirwano ibera mu Burasirazuba bwa Ukraine hagati y’ingabo z’iki gihugu n’u Burusiya .
Yavuze ko aya masezerano yasinywe nyuma y’impaka zikomeye zabereye i Minsk, akababazwa n’uko atigeze agera ku ntego yayo.
Imvururu zatangiye ubwo abaturage bifuzaga kongera ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Perezida Yanukovych wari ku butegetsi we agashaka gukorana n’u Burusiya cyane kurusha uwo muryango.



















TANGA IGITEKEREZO