00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasobanuriwe ibibazo bya Politiki muri Ukraine

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 4 March 2015 saa 02:07
Yasuwe :

Mu biganiro byahuje ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya Ukraine muri Kenya Andrii Hryschenko n’ushinzwe ibikorwa by’u Rwanda muri Kenya Ephraïm Murenzi, Hryschenko yatangaje ko ibibera muri politiki n’umutekano by’ igihugu cye ari icyo yise ubushotoranyi bw’ingabo zishyize hamwe z’Abarusiya kuri Ukraine.

Intego nyamukuru y’Ibi biganiro byari ugusabira Ukraine ubufasha mpuzamahanga bwo gusigasira ubusugire n’ubudahangarwa bwayo.

Abayobozi bombi batandukanye nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mubano w’u Rwanda na Ukraine.

Andrii Hryschenko yagarutse ku iyubahirizwa ry’ingingo ziri mu masezerano y’i Minsk yo ku wa 12 Gashyantare 2015, yo guhagarika imirwano ibera mu Burasirazuba bwa Ukraine hagati y’ingabo z’iki gihugu n’u Burusiya .

Yavuze ko aya masezerano yasinywe nyuma y’impaka zikomeye zabereye i Minsk, akababazwa n’uko atigeze agera ku ntego yayo.

Imvururu zatangiye ubwo abaturage bifuzaga kongera ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Perezida Yanukovych wari ku butegetsi we agashaka gukorana n’u Burusiya cyane kurusha uwo muryango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages