00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwohereje itsinda mu myitozo ya gisirikare muri Uganda

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 3 March 2015 saa 09:02
Yasuwe :

U Rwanda rwohereje muri Uganda, kuwa 1 Werurwe 2015 umutwe ugizwe n’abantu 25 barimo Ingabo z’u Rwanda n’abasivile mu myitozo ya gisirikare ihuje ibihugu bitandukanye.

Nk’uko Igisirikare cy’u Rwanda kibitangaza, iyi myizoto yiswe "Maliza Ugaidi-15" iri kubera i Jinja muri Uganda, ikaba yaritabiriwe n’abarenga 300 baturuka mu Burundi, u Buholandi, u Rwanda, Tanzania, Uganda hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi myitozo iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kabiri, ifite intego yo guha abayitabiriye ubumenyi bwo gutegura ibikorwa bya gisirikare no gukorana n’abasivile mu kurwanya imitwe y’iterabwoba hamwe no gutanga ubutabazi ku bari mu kaga.

Abaserukiye u Rwanda bagiye bayobowe na Col Denis Rutaha. Imyitozo ya “Maliza Ugaidi-15” biteganyijwe ko ikazarangira kuwa 14 Werurwe 2015.

RDF itangaza ko abari muri iyi myitozo bafatiye ku bikorwa by’iterabwoba bishobora kubaho, bahuriza hamwe ubunararibonye n’ubumenyi bafite bagahuriza hamwe imbaraga mu gukora gahunda ifatika yo kurwanya bene ibyo bikorwa bishobora kuba ahariho hose.

Bene iyi myitozo kandi ngo ituma abayitabiriye bunguka ubumenyi no guhora biteguye kurwanya iterabwoba kandi babikorana nk’ibihugu bitandukanye n’inzego zitandukanye z’umutekano zifatanyije n’abaturage.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages