M23 iherutse kwigarurira agace ka Mushaki kari muri teritwari ya Masisi. Kari mu bilometero 15 uvuye mu Burengerazuba bwa Sake.
Imirwano muri aka gace yatumye urujya n’uruza rw’abantu rutangira kugabanuka ku buryo abajya i Goma bavuye muri ibyo bice ari bake.
Intambara yabaye mu gace ka Mushaki yatumye ubwikorezi buhagarara, aho ibinyabiziga biva muri ako gace no mu bindi byerekezo by’igihugu bikanyuramo byerekeza mu Mujyi wa Goma.
Imibare itangazwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kugeza ubu abaturage barenga miliyoni 5,5 bavuye mu byabo mu Burasirazuba bwa Congo kubera imirwano.






Ibitekerezo 0