Tariki 26 Gicurasi nibwo hatashywe ku mugaragaro Nigeria Air mbere y’iminsi itatu ngo Perezida Muhammadu Buhari ave ku butegetsi, abusigire Ahmed Tinubu wamusimbuye.
Mu byo Buhari yari yaremeye abaturage ajya ku butegetsi, harimo no gutangiza sosiyete y’indege, Nigeria Air.
Umuyobozi Mukuru wa Nigeria Air , Dapo Olumide, ubwo yitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko muri iki Cyumweru, yavuze ko indege bamurikiye abaturage mu kwezi gushize yari yatiwe Ethiopian Airlines kuko bo batarabona indege n’ibyangombwa bibemerera gutangira ingendo.
Icyo bakoreye iyo ndege ni ukuyisiga amarangi ya Nigeria Air. Indege yahagurutse Addis Ababa, Ethiopia, Saa 9:55 AM tariki 26 Gicurasi igwa ku kibuga cy’indege Nnamdi Azikiwe International Airport i Abuja saa 12:43 uwo munsi.
Olumide yavuze ko indege bari bayitiye mu gihe cy’amasaha 48, bahita bayisubiza muri Ethiopia.
Ati “Yari indege yakodeshejwe. Iyo wayikodesheje rero ushatse wayisiga amarangi ushaka. Indege yagombaga kuza muri Nigeria igasubirayo nyuma y’amasaha 48.”
Aya makuru yo gukodesha indege akimara kujya hanze, byarakaje Abanya-Nigeria benshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.
Bavugaga ko batumva uburyo igihugu gikomeye nka Nigeria gitira indege y’umunsi umwe, kugira ngo cyerekane ko cyatangije sosiyete y’indege kandi kibeshya.
Umuhanzi Peter Okoye, wanditse izina mu itsinda rya P Square, ni umwe mu banditse barakaye, agira ati “Muri Nigeria niho inkende ziba miliyari, inzoka zikamira miliyari. Ubu noneho zatiye indege ya Ethiopian ngo zifotoze ku kayabo ka miliyoni 190 z’ama-Naira. Vuba aha n’iki gihugu bazakigurisha.”
Icyakora nubwo bavuga ko bayitiye, byatangajwe ko Ethiopian Airlines yaguze imigabane muri Nigeria Air mu gihe iyo sosiyete izaba itangiye.
Ethiopian Airlines bivugwa ko izaba ifitemo imigabane ya 49% muri iyo sosiyete nshya y’indege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!