Mu kiganiro yagiranye na info grands Lacs kuwa 8 Gicurasi Fatou Bensouda yavuze byinshi ku bimaze iminsi bibera mu Burundi, aho yagize ati "Ndabwira buri wese ushobora kuba akora ibyaha by’indengakamere kubireka kandi mukirinda uruhare rwose mu bikorwa by’ihohotera no gutiza umurindi ababikora."
Uwo mushinjacyaha akomeza agira ati "Ukomeza kubikora ari mu byago byo kugezwa imbere y’ubutabera agahabwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka 30 cyangwa burundu. Niba ubu butumwa butumvikanye, ndetse n’ihohoterwa rigakomeza, nshobora gufata umwanzuro wo gutangira iperereza ry’ibanze."
Nyuma y’ukwezi kumwe ibi bivuzwe, umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Fatou Bensouda yongereye igitutu ku bafite uruhare mu byaha by’indengakamere bikorerwa mu Burundi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ibiro ntaramakuru Infos Grands Lacs (IGL), Fatou Bensouda yasabye ubugenzuzi bwa hafi. Yahamagariye abayobozi muri politiki y’u Burundi kumenya neza ko ababashyigikiye nta bikorwa by’ihohoterwa bakora mbere, mu gihe na nyuma y’amatora.
Yongeyeho ko niba hari abakora ibyaha, leta y’u Burundi igomba kubakoraho iperereza ikabakurikirana. Bitakorwa urukiko mpuzamahanga rukinjira muri iki kibazo. Ikindi ni uko Abarundi bagomba kwirinda imvururu zishamikiye ku matora.
Umushinjacyaha Fatou Bensouda yashimangiye ko kugeza ubu nta perereza rirakorwa ku bibera mu Burundi, bityo bakaba nta bimenyetso barakusanya. Icyakora, akemeza ko kuva muri Mata bagiye babona ihohoterwa rikomeye ryanatumye abantu bava mu byabo n’imbunda nini zo gutera ubwoba abaturage no kubahutaza.
Bensouda yagize ati "Twitaye kuri buri cyose cyarangiza ibirimo kubera mu Burundi. Tugomba gukora ibishoboka byose bigahagarara."
Uyu mushinjacyaha kandi yanahakanye amakuru y’uko baba barasabwe na Banki nyafurika gufatira konti z’abayobozi b’u Burundi.
Icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu cya Nkurunziza cyatangajwe kuwa 26 Mata, cyabaye intandaro y’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi imaze kugwamo abasaga 40 n’aho Abarundi basaga ibihumbi 100 bahungira mu bihugu by’abaturanyi barimo abanyamakuru basaga icumi n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO