00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutasi bwa Amerika bwahishuye ko intambara muri Sudani itari hafi kurangira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 May 2023 saa 07:49
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi bwa Amerika, Avril Haines yatangaje ko amakuru abageraho n’isesengura bakoze, bigaragaza ko intambara ihanganishije inzego z’umutekano muri Sudani idateze kurangira vuba.

Ukwezi kugiye kwirenga muri Sudani hatangiye imirwano yahereye mu murwa mukuru Khartoum, aho uruhande rwa gisirikare rushyigikiye Gen Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan uyobora icyo gihugu by’agateganyo na Gen Mohamed Hamdan Dagalo uyobora ingabo z’Inkeragutabara zizwi nka RSF.

Buri ruhande rwanze gushyira hasi intwaro cyangwa kugana inzira y’ibiganiro, mu gihe abaturage bakomeje guhunga dore ko imirwano ibera mu murwa mukuru rwagati, Khartoum.

Avril Haines ukuriye ubutasi bwa Amerika, yavuze ko imirwano izakomeza kuko nta ruhande na rumwe rukozwa ibiganiro.

Ati “Uko tubibona, imirwano izarushaho gukomera kuko buri ruhande ruracyumva ko gutsinda hakoreshejwe imirwano bishoboka kandi nta bintu bidasanzwe bari kwerekwa byatuma bagana inzira y’ibiganiro.”

Avril Haines yavuze ko buri ruhande ruri gushaka amaboko hanze ngo rukomeze kurwana, bityo ko nibiramuka bikunze abatera inkunga intambara bakaba benshi, bigoye ngo izarangire vuba.

Kuri uyu wa Kane wari umunsi wa 20 imirwano itangiye, imirwano ikaba yakomeje mu murwa mukuru no mu tundi duce. Ingabo za Leta zishyigikiye Burhan ziriwe zirwana n’ingabo za RSF, hafi y’ingoro ya Perezida no ku birindiro bikuru bya gisirikare.

Urusaku rw’imbunda nini n’indege za gisirikare byiriwe bigaragara hejuru y’agace ingoro ya Perezida yubatsemo i Khartoum.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, ryatangaje ko imvururu ziri muri Sudani zitezweho guteza ikibazo cy’impunzi zisaga ibihumbi 860 ku buryo hakenewe amikoro menshi. Kugeza kuri uyu wa Kane abantu 550 nibo bari bamaze kumenyakana ko bamaze kugwa muri iyi ntambara, mu gihe abakomeretse ari 4926, naho abasaga ibihumbi 100 bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani.

Amerika ivuga ko nta cyizere cy'uko imirwano muri Sudani izarangira vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages