The Citizen yanditse ko mbere y’uko Magufuli yitaba Imana, yasabye Samia gusuzuma imishinga y’ibyo basezeranyije abaturage.
Ni ubutumwa yavugiye i Dodoma kuri uyu wa Mbere, imbere y’ibihumbi by’abari bitabiriye imihango yo gusezera kuri Magufuli uherutse kwitaba Imana azize indwara y’umutima.
Samia yavuze ko Magufuli yamubwiye ati “Ntuterwe ubwoba n’ubuzima bwanjye. Genda usuzume imishinga y’ibyo twasezeranyije abaturage, kandi ubabwire ko mbakunda.”
Samia yavuze ko atewe agahinda no kuba atazongera kuvugana na Magufuli kuri telefone, gusoma ubutumwa bwe no kubona umujyanama mwiza nkawe.
Ubu butumwa bwazamuye amarangamutima mu baturage bari bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Perezida Dr John Joseph Pombe Magufuli kuri Jamhuri Stadium mu mujyi wa Dodoma.


Ibitekerezo 0