Mu itangazo umuryango we washyize hanze, wavuze ko yashyizwe mu bitaro kugira ngo yitabweho n'abaganga ndetse uvuga ko uyu musaza w'imyaka 97 yasabye Abanya-Zambia kumusengera.

Uti "Nyakubahwa Kenneth Kaunda arasaba Abanya-Zambia bose ndetse n'umuryango mugari mpuzamahanga kumusengera mu gihe itsinda ry'abaganga riri gukora ibishoboka byose kugira ngo akire."

Umuryango wa Kaunda ntiwigeze utangaza uburwayi afite cyangwa indi mpamvu yaba yatumye ashyirwa mu bitaro.

Kaunda ni umwe mu bantu baharaniye ubwigenge bw'Umugabane wa Afurika bakiriho. Yamenyekanye cyane kubera inkundura yarwanye kugira ngo igihugu cye kibone ubwingenge ibintu mu 1964 byanamuhesheje kukibera Perezida wa mbere, umwanya yavuyeho mu 1991.

Umuryango wa Kenneth Kaunda wayoboye Zambia wavuze ko uyu musaza yashyizwe mu bitaro, usaba abatuye Isi kumusengera
Umuryango wa Kenneth Kaunda wayoboye Zambia wavuze ko uyu musaza yashyizwe mu bitaro, usaba abatuye Isi kumusengera