Ni intambara yatangiye Leta ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ishinja Aba-Tigray gutera ikigo cya gisirikare, mu gihe Aba-Tigray na bo bashinja Leta kubaheza ndetse no kubambura uburenganzira bwabo.
Mu ntangiriro, ingabo za Leta zatsimbuye Aba-Tigray mu buryo bufatika, na cyane ko zari zifatanyije n’ingabo za Eritrea.
Gusa ibintu byaje gusubira irudubi ahagana muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo Aba-Tigray bafataga ibice byinshi ndetse bakaza gufata Umurwa Mukuru wako, Mekele, ahagana muri Kamena.
Ku itariki ya 28 Kamena, Minisitiri w’Intebe yatangaje ibihe by’agahenge, nubwo benshi bavuze ko iki cyemezo yagitewe n’uko ingabo z’igihugu cye zari zikomeje gutsindwa umusubirizo, nyuma y’uko ingabo za Eritrea zivuye muri uru rugamba.
Hagati aho, Aba-Tigray bakomeje intambara, batangira kwinjira mu zindi ntara zituranye na yo, zirimo Afar na Amhara, ari byo byongeye kurakaza cyane Minisitiri w’Intebe Abiy, agahamagarira abaturage bose babishoboye, kwegura intwaro bagahangana n’Aba-Tigray.
Kuri ubu Leta iri mu bikorwa byo kwinjiza abasirikare benshi mu gihugu hose, aho bivugwa ko Minisitiri Abiy ari gutegura ibitero simusiga ku mutwe w’Aba-Tigray, ari na byo bizashyira akadomo kuri iyi ntambara.
Icyakora Aba-Tigray na bo ntibicaye ubusa. Kuri ubu uyu mutwe uri mu biganiro n’indi mitwe yo mu yandi moko, ku buryo ishobora kuzihuriza hamwe mu ntambara yo gukura Abiy Ahmed ku butegetsi. Umutwe wa OLA wiyomoye ku ishyaka ry’ubwoko bwa Oromo wabaye uwa mbere wemeye kwifatanya n’Aba-Tigray muri uru rugamba, gusa ibiganiro n’indi mitwe birarimbanyije.
Intambara yo muri Ethiopia imaze gutuma abaturage ibihumbi 50 bahungiye muri Sudani, abandi barenga ibihumbi 900, barimo abana hafi ibihumbi 100, bakaba bashobora kugira ikibazo cy’inzara. Abaturage miliyoni eshanu biganjemo abo muri Tigray, bakeneye ubufasha kubera ingaruka batewe n’iyi ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!